Umwihariko w'iwacu -Banyarwanda banyarwandakazi twongere twibukiranye ibyiza dukesha abakurambere

 

L M N O P R S T U V W Y Z
L
-
M
- Mukuru w'ijambo ni irindi
N
- Naho Miseke ndarwana
- Na nyina w'undi abyara umuhungu
- Nari umugabo ntihabwa intebe
- N'izibika zari amagi
- Nta bworo burama nkubwo ikirenge
- Nta baronkera rimwe nk'abaca imisigati
- Nta batana badatandukanye
- Nta byera ngo de
- Nta gahora gahanze
- Nta giti kibura inyoni ikigwaho
- Ntakabura imvano
- Nta mubi wisize
- Nta mugabo umwe
- Nta mugani uva ku busa
- Nta muheza w'ibyo isi
- Nta munyagara w'inyama
- Nta murozi wabuze umukarabya
- Nta mwami wica, hica rubanda
- Nta mwiza wabuze inenge, na Nyirahuku agira amabinga
- Nta nkokokazi ibika isake ihari
- Nta nkumi yigaya ikibero (itako, ubuto), n'irwaye igisebe ica inzaratsi
- Nta nyama itarya umutsima
- Ntawanga umuruho ashyukwa (Ntawe ubura ishyano ashyukwa)
- Ntawe uhisha uwo ahishaho
- Ntawe ujya mu ishyamba ngo abure ishyano akurayo
- Ntawe uribara nk'umuto waribonye
- Ntawe uta akanyaga atagahambuye
- Ntawiyaga amabi ameza ahari
- Ntugahandwe ku rurimi ikirenge gihari
- N'uhigimye aba avuze
- Nyamwanga kwumva ntiyanze kubona
- Nyamwanga yanze n'uwamuhaye inka
- Nyina w'umukungu ntabyina nabi
- Nyirinkota ni uyifashe akarumyo
- Nyirumupfu ni we ufata ahanuka
- Nyirumutwe munini ntarengwa n'imijugujugu
- Nyokorome akuruma akurora
- Nzapfa nzakira simbizi
O
-
P
-
R
-
S
- Sakindi izaba ibyara ikindi
- So ntakwanga, akwita nabi
-
T
-
U
- Ubabaye niwe ubanda urugi
- Ubamba isi ntakurura
- Ubugore si amabere n'ihene irayagira
- Ubunini si ubugabo (Ubugabo si ubutumbi)
- Ubuze uko agira agwa neza
- Uburebure si ubwenge
- Uburo bwinshi ntibugira umusururu
- Ubusabusa buruta ubusa
- Ubutegetsi si ubukonde
- Ubwenge burarahurwa
- Ubwira umuzi ntavunika
- Ubwiza bw'umukobwa ntibwamubujije kuruha
- Ubyinana na mucyeba ntahumbya
- Ucira injiji amarenga amara ibinonko
- Ucyenze rimwe ntaba akimaze
- Udashinga ntabyina
- Ugaburira uwijuse bararwana
- Ugaya ibye abyibiramo
- Uguhiga ubutwari muratabarana
- Uguhishe ko akwanga umuhisha ko ubizi
- Ugusumba arakumanurira
- Ugusuriye ntumwishyure akwita akarondwe
- Ugusuriye ntumusurire akwita ikibura nnyo
- Uhagarikiwe n'ingwe aravoma
- Uhaze ikivuge, ntabura ikivugo
- Uhima inda arayirariza
- Uhisha mu nda imbwa ntimwiba
- Uhonga umwanzi amara inka
- Ujya gutera uburezi arabwibanza
- Ujya kugaya impundu z'urukwavu abanza kureba imisaya ziturukamo
- Ukandagira agahungu ntahonyora 
- Ukize ubusore arabubagira
- Uko umugabo aguye si ko amabya ameneka
- Ukubise imbwa aba ashaka shebuja
- Ukubwiye ubusa umusubiza ubundi
- Ukuri gushirira mu biganiro
- Ukuri kunyura mu ziko ntigushye
- Ukuri ntikwica umutumirano
- Ukurushije umugore akurusha urugo
- Ukwanga atiretse arakubwira ati: cyo turwane
- Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara
- Umugabo arigira yakwibura agapfa
- Umugabo mbwa anyagiranwa n'abandi ati jye naboze
- Umugabo umwe agerwa kuri nyina
- Umugabo yagiye kunnya inyuma y'igihuru impyisi irahuma, ati: wahuma wagira, intambara nk'iyi inyigeze kabiri yansubira twatongana
- Umugani ugana akariho
- Umugore ni nyampiga
- Umugore ni umutima w'urugo
- Umugore uri ku mutiba ntabura umutima
- Umugore w'umupfu yarikirigise araseka
- Umuhini mushya utera amabavu
- Umuhutu agira inzara ntagira inzika
- Umuhutu ntashimwa kabili
- Umukobwa aba umwe agatukisha bose
- Umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina
- Umukunnyi yaruhiye umuswezi
- Umuntu asinda akariho
- Umusazi arasara akagwa ku ijambo
- Umusazi asiga akamwirukana, ntasiga akamwirukamo
- Umushumba yakubise undi ati: genda shahu turacyaragiranye
- Umutego mutindi ushibuka nyirawo akiwurora
- Umwana umuhana avayo ntumuhana ajyayo
- Umukunnyi wa cyane yikururiye abaswezi
- Umusaza uhaze akina n'imyenge y'inzu
- Umutanyu w'ingoma uruta ihundo rizima
- Umutima muhanano ntiwuzura igituza
- Umututsi umusembereza mu kirambi akagutera ku buriri
- Umututsi umuvura amaso akayagukanurira
- Umututsi umuvura amenyo ejo akayaguhekenyera
- Umutwa ararengwa agatwika ikigega
- Umutware yicarira intebe undi ayibajisha
- Umutwe umwe wifasha gusara
- Umwambari w'umwana agenda nka se
- Umwana umwe si umuryango
- Umwana w'undi abishya inkonda
- Umwana w'umwingingano umuha amata akaruka amaraso
- Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu
- Umwera uturutse ibukuru ukwira hose
- Umwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa
- Unera agati kikubiranyije wahaguruka kakayagutera
- Ungaye guhera ntungaye gutinda
- Upfuye akuruta niyo mugeze ikuzimu arakuruta
- Urucira mukaso rugatwara nyoko
- Uruciye mu nsi ntamenya ikiruri imbere
- Urugiye kera ruhinyuza intwari
- Urugo rw'undi ruribwamo ntirusegetwamo
- Uruka ntafata uhitwa
- Uri i Buzimu azunguza ajyana iwabo
- Uruliye abandi ntirukwibagiwe
- Uruma isi arahuha 
- Urwishigishiye ararusoma
- Usenya urwe umutiza umuhoro
- Ushaka inka aryama nka zo
- Usiga umwanzi amara isimbo
- Ushyingura amurika aba yereka imbeba
- Usurana umujinya ukinera
- Usuze agirwa no kunutsa
- Utabusya abwita ubumera
- Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yavuze
- Utagera ibwami abeshywa byinshi
- Utaranigwa agaramye agirango ijuru riri bugufi (hafi)
- Utariye ibyo upfuye arya ibyo ugiye
- Utazi akaraye araza ifu
- Utazi ikizakura yica umutavu
- Utazi ubwenge ashima ubwe
- Utazi ikimuhatse arora imboro ya se igitsure
- Utazi umurera amureresa amabya imbere
- Utazi umwanzi ashima inda
- Utera uburezi arabwibanza
- Utuma abahutu atuma benshi
- Uvuze ko nyirurugo yapfuye si we uba amwishe
- Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera
- Uwanga amazimwe abandwa habona
- Uwanga gutenguhwa atuma mukuru
- Uwanze kwumvira se yumvira ijeri
- Uwanze kwumva ntiyanze kubona
- Uwarerewe n'Imana agirango arusha abandi guhana
- Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo
- Uwicishije inkware ukwaha ahora akumanitse
- Uwifuje umugisha w'undi annya ibuye
- Uwigize igitebo ayora ivu
- Uwitonze akama ishashi
- Uwitonze atoragura icyatakaye
- Uwiyishe ntaririrwa
- Uwo uzaheka ntumwicisha urume
- Uwububa abonwa n'uhagaze
- Uyambariza ku ziko ikagusiga ivu
- Uzabona uri i Rwanda
- Uzangaye gutinda ariko ntuzangaye guhera
- Uzapfa akakurushya ntakagucure
                                                                            V  
- Vuguziga ni umwana w'umunyarwanda
W
- Wanga gucyura ihene hakibona, bwakwira ugahebeba nka yo
- Wanga kwenda umuja bugacya atwite
- Wigana ingendo y'undi ugatagataga
- Wikanira umugisha w'undi ukannya ibuye
- Wiringira amahoro amaherere ari inyuma
- Wirukana imbwa akari cyera ukayimara ubwoba
- Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri
- Wishinga innyo y'undi iyawe ikarangara
- Witaba kare ugatumwa kure
Y
-
Z
- Zikama ababiri
- Zikamwa ayo zitahanye
- Zitukwamo nkuru
-

 Murashaka ko umuco nyarwanda ukomeza mu bana bacu?
  Ni mutwoherereze imigani

Amazina yawe:
  
e-mail:             

Imigani: